Print

Icyo wamenya ku ndwara mbi cyane ya Stroke bivugwa ko ariyo yahitanye DJ Miller

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 April 2020 Yasuwe: 6798

Ni kenshi ujya wumva umuntu wari muzima yatashye akicara cg akaba yagendaga ukumva arapfuye.

Hari indwara zimwe na zimwe ziba zikomeye cyane, ku buryo iyo igufashe uhita witaba Imana mu gihe cyihuse, gusa kandi nta ndwara nimwe yibasira umubiri itabanje gutanga ibimenyetso twakwita ko biburira.

Stroke ni imwe mu ndwara zikomeye, zibasira kandi zigahitana benshi, niyo mpamvu ugomba kwita cyane ku bimenyetso byayo hakiri kare, ukaba wakwihutira kwa muganga bitarakomera.

Stroke ni iki?

Ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe. Iyo ibi bibaye; ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n’uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n’igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n’uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n’ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

stroke iterwa nuko imjyana yifunze
Iyo udutsi dutwara amaraso mu bwonko twifunze bitera stroke
Kudatembera neza kw’amaraso mu bwonko bitera stroke, biba mu buryo 3 bw’ibanze

Ubwoko bwa stroke

Ischemic strokes

Ubu nibwo buryo rusange bukunze kuboneka muri benshi. Bukaba buterwa n’ukwifunga cg kugabanuka cyane kw’imijyana y’amaraso mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka, ingiramubiri z’ubwonko zigatangira gupfa.

Hemorrhagic strokes

Ubu bwoko bwo buterwa n’uko imijyana y’amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse.

Transient Ischemic attacks (TIAs)

Ubu bwoko bwitwa kandi mini-strokes, butandukanye n’ubwavuzwe haruguru, kuko bwo buterwa no guhagaraga kw’amaraso ajya mu bwonko igihe gito.TIAs ijya gusa na ischemic stroke kuko byose biterwa n’ukwifunga kw’udutsi tujyana amaraso.

Ubwoko bwa stroke n’uko bigenda ku dutsi dutwara amaraso
Ibiranga stroke ugomba kwitondera
Nuramuka ubonye kimwe muri ibi bimenyetso uzihutire kugana kwa muganga udatindiganije, kuko stroke ni indwara yica vuba;

1.Guhorana ibinya mu maboko, amaguru, cg mu isura cyane cyane ku gice kimwe cy’umubiri cg se kumva udafite imbaraga muri ibyo bice
2.Gucangwa ugatangira kwitiranya ibintu
3.Niba utangiye kuvuga no kumva bigukomereye
4.Igihe utabona neza yaba ku jisho rimwe cg yombi
5.Kutagenda neza, ugatera intambwe ubona zitajyanye
6.Guhorana isereri
7.Uburibwe bw’umutwe bukomeye cyane kandi utazi impamvu

Uburyo ushobora kwirinda stroke

Nubwo ari indwara ikomeye kandi ihitana benshi, hari uburyo ushobora kuyirinda ubwawe.

Gukora imyitozo ngorora mubiri bihoraho
Mubyo ufungura ugomba kwibanda ku bishyimbo, utubuto duto ndetse n’imboga
Kunywa mu rugero inzoga
Niba unywa cg uba hafi y’unywa itabi bihagarike
Mu byo kurya byawe, gabanya ibinure ufata, isukari ndetse n’ibiryo bicisha mu nganda
Aho kurya inyama zitukura ibande cyane ku bituruka mu mazi nk’amafi, isambaza n’ibindi.


Biravugwa ko DJ Miller yahitanwe na Stroke

Source:Umutihealth.com


Comments

hitimana 6 April 2020

Ntitugatinye GUPFA.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.