Print

Umugabo yarumye umuturanyi we umunwa hafi kuwuca amuziza gutuma umwana kwiba ibiryo bye agafatwa

Yanditwe na: Martin Munezero 6 April 2020 Yasuwe: 3406

Tom Anguzo w’imyaka 21 utuye ahitwa Kibe Zooni ukora mu modoka za kompanyi KCCA itwara imyanda, yarumye umunwa w’umuturanyi we witwa Ramula Nakanwagi w’imyaka 49, amuziza kohereza umwana kwiba ibiryo bye avuga ko muri iyi minsi kubibona bitoroshye.

Nkuko ikinyamakuru Bukeddeonline kibitangaza, Nakanwagi barumye umunwa yavuze ko gutongana byatangiye kuwa kabiri, ubwo Anguzo yababwiraga ko we ari umukire, ko afite amafaranga yabatunga umwaka wose nta kibazo afite.

Yakomeje avuga ko Kuwa Gatatu Anguzo yakubise umwana we inshyi nyinshi avuga ko yari agiye kwiba ibiryo bye, bamubujije gukubita uwo mwana nibwo yahise afata Shakira Namirembe w’imyaka 20, umukobwa wa Nakanwagi, aramukubita cyane ku buryo byatumye aza gukiza umukobwa we ariko Anguzo umujinya yawumariye kuri Nakanwagi niko kumuruma umunwa.

Abaturanyi bahise bamwadukira bamukubita hafi kumwica, bavuga ko yari yarabamazeho amahoro, Nakanwagi we yahise yiruka ajya kuri Polisi yo ku Kaleerwe gutanga ikirego SD REF: 20/01/04/2020.