Print

OMS nayo yamaganiye kure ibyo kugeragereza urukingo rwa Coronavirus ku banya-Afurika

Yanditwe na: Martin Munezero 7 April 2020 Yasuwe: 2929

Abo baganga ni Jean Paul Mira, umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Cochin by’i Paris mu Bufaransa, na Prof. Camille Locht, umuyobozi w’ubushakashatsi mu kigo cy’Ubufuransa gishinzwe ubuzima no gukora ubushakashatsi ku buvuzi (Inserm).

Ayo magambo bayavuze ku wa 02 Mata, ubwo bari kuri Televiziyo ya LCI yo mu Bufaransa. Icyo gihe Jean Paul Mira yagize ati:Ese ntidukwiriye gukorera ubushakashatsi ku Banyafurika badafite udupfukamunwa, badafite ubuvuzi n’uburyo bwo kongererwa umwuka? Kimwe na Virus itera SIDA, abakorerwaho ubushakashatsi n’indaya kuko zitirinda.

Mugenzi we Locht yemeye icyo gitekerezo agira ati: “Uvuze ukuri. Turi mu nzira yo gutekereza ku bushakashatsi bubangikanye muri Afurika.”

Ubwo yabazwaga ku bitekerezo byagaragajwe na bariya baganga, Dr Tedros yarakaye cyane avuga ko amagambo bavuze ari “Isindwe ry’ubukoroni”. Dr Tedros yagize ati:

Afurika ntishobora kuba ndetse nta n’ubwo izigera iba ikibuga cyo kugeragerezamo urukingo urwo ari rwo rwose.

Biteye isoni n’ubwoba kumva abahanga avuga amagambo nk’ariya mu kinyejana cya 21.Tubyamaganye mu magambo akomeye ashoboka, kandi turabizeza ko ibyo bitazabaho.

Umuyobozi wa OMS si we wenyine wamaganye ibyo kugeragereza urukingo rwa Coronavirus ku banya-Afurika, kuko abarimo Didier Drogba, Samuel Eto’o na Demba Ba na bo babyamaganiye kure.

Kuba urukingo rwa Coronavirus rwageragerezwa ku banya-Afurika byamaganiwe kure n’abarimo Drogba na Eto’o


Comments

Shumbusho innocent 8 April 2020

Ibijebyose muri Africa ariko bazamenyaryari ko abanyafrica turabantu nkabo urworukingo kuki batarugeragereza kufaransa benewabo barigupfa kubwinshi


Shumbusho innocent 8 April 2020

Ibijebyose muri Africa ariko bazamenyaryari ko abanyafrica turabantu nkabo urworukingo kuki batarugeragereza kufaransa benewabo barigupfa kubwinshi


Uwase 7 April 2020

Umuyobozi wa OMS ni umugabo rwose ureke bamwe baba bashaka kwishyira imbere nk’akaguru kambaye ubusa ngo imiti igeragerezwe ku baturage barwo.