Print

Izuka ry’ ibikwerekeyeho-Rev.Nibintije

Yanditwe na: Rev./Ev. Eustache Nibintije 14 April 2020 Yasuwe: 454

Nshuti ya NEMI,

Mu masengesho yacu twasenze uyu munsi, twasabye Imana ku kuzuza umwuka wayo wera kugira ngo akwibutse ko Imana ishobora kuzura ibintu byawe bisa nkaho byapfuye mu buzima bwawe.

Muri ayo masengesho twasabye ko ibi bintu bikwerekeyeho byose byazuka mu maguru mashya.

• Inzozi ufite muri wowe ariko zikaba zisa nkaho nzarasinziriye .

• ubutunzi bwawe ubu bwamanutse kubera ibi bibazo byaziye isi yose ndetse n’ ibibazo bijyanye ni inyatsi.

•Imigenderanire yawe yapfuye hagati n’ Imana yawe, Umuryango wawe, inshuti zawe, abaturanyi bawe ndetse n’ abayobozi bawe.

• ubuzima bwawe bwishwe n’ indwara zigiye zitandakanye.

Umwuka wera akwibutse ko Imana ariyo ifite ijambo rya nyuma ku bintu bikwerekeye byose atari coronavirus, ntabwo ari Muganga (Doctor) wawe, Boss wawe, abakonikoni bohereza imyuka mibi kuri wowe, cyangwa umuntu uwa ari we wese cyangwa ikinti icyaricyo cyose.

Kubera ko imbaraga zazuye Yesu Kristo akava mu mva akaba ariho nizo Imana igomba gukoresha kugira ngo izure ibintu byawe.

Hagarara mu kwizera kano kanya iri jambo rikugezeho kuko Imana ifite byinshi byawe.

Tangira rero uvuge ikintu cy’ umugisha, ikintu cyiza kiri imbere yawe.

Wibuke ko ibyiza ku buzima bwawe biri mbere.

Imana iguhe umugisha...!

Nibintije Evangelical Ministries International (Nemi)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)


Comments

Niyigena salima 15 April 2020

Imana ishimwe ko ariyo ifite ijambo ryanyuma kur twebwe,iyo ivuze biraba yategeka bigakomera tuyihange amaso irikumwe natwe,turabakunda nemi ministries Imana ibahe umuugisha cyane.


ru 15 April 2020

Musabe Imana irandure korona, yice satani muhora mutokesha mutanayibona, ubundi ntimukabeshye kuko nta kintu gifatika kerekana ko Imana yabahaye akazi , uretse kurya amaturo musega mubayoboke, musenya ingo zabande mwitwaje ubuhanuzi bwibinyoma