Print

Covid-19:Muri Kenya abaturage biyambariye amakariso y’abagore akaswe nk’udupfukamunwa bitewe n’itegeko Leta yashyizeho

Yanditwe na: Martin Munezero 17 April 2020 Yasuwe: 3154

Ibi byagaragaye ku baturage bo mu cyaro cya Mathare, agace ka Maragua muri Murang’a muri Kenya, aho benshi bagaragaye bambaye amakariso y’abagore akase nk’udupfukamunwa dukoreshwa hirindwa Coronavirus.

Aba baturage bavuga ko utwo bita udupfukamunwa baduhawe n’bacuruzi, bababwira ko batubagurishije kuri make kandi polisi yari yakamejeje ko utazakambara azafungwa amezi atandatu. Abaganiriye na Inooro TV bavuga ko:

Icyabateye kugura utwo dupfukamunwa ni uko twaguraga make.

Batangarije kandi Televizyo ya Citizen ko kamwe kagura Ksh 20 ( hafi Frw 100) kandi ko batari bazi ko ari ibice by’amakariso bambaraga kuko babimenye nyuma.

Nyuma yo kubimenya, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba batirinze muri ibi bihe. Bagasaba Leta kubagezaho udupfukamunwa twabugenewe.

Muri Kenya, abantu 9630 bamaze gupimwa Coronavirus, 225 bayisanzwemo mu gihe 10 bamaze kwicwa n’iki cyorezo.