Print

Covid-19:Zari yibasiwe kubera ifoto ye n’umwana yabyaranye na Diamond yashyize hanze bambaye imisego

Yanditwe na: Martin Munezero 17 April 2020 Yasuwe: 9428

Zari Hassan cyangwa se The Lady Boss nk’uko akunze kwiyita, ni umwe mu bakoze ubu buryo umuntu yakwita nko kwerekana imideri, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije ifoto ari kumwe n’umukobwa we yabyaranye na Diamond, Tiffah bose bambaye imisego. .

Kwambara imisego y’igitanda imwe abantu bisegura, birasa n’ibigezweho muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga aho ibyamamare byabifashe nk’uburyo bwo kwerekana imideli bagasangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byarakaje umuhanzikazi w’umugande Jennifer Full Figure, amwibasira amubaza icyo abaturage ba Uganda bazungukira muri iyi myitwarire ye yo kwambara imisego muri iki gihe, amusaba gukora igikwiye akaba yagira ubufasha atanga ku gihugu cye cyugarijwe na Covid-19, aho yagize ati:

Ubuse abanya-Uganda ibi barabirya? Kora igikenewe byibuze utange imifuka 50 y’ibishyimbo, bagenzi ba we barimo gufasha wowe uri muri ayo, gurira abantu ibyo kurya uve muri ayo sibyo abagande bakeneye.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko uyu mugore aherutse gutangaza ko atazigera agira inkunga atanga muri iki gihugu bitewe n’uko arimo gufasha umuryango we, ndetse akanibasira umugabo wari umusabye niba yfasha abatishoboye muri Uganda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.


Ha Abagande ibiryo, ntibazarya iumwiyereko wawe udafite umumaro – Full Figure abwira Zari Hassan