Print

Imvura nyinshi yaraye iguye hirya no hino yahitanye abantu 3 inangiza byinshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 April 2020 Yasuwe: 2973

Iyi mvura yaguye saa tanu z’ijoro mu mujyi wa Kigali yari nyinshi cyane byatumye umuntu umwe ahasiga ubuzima inangiza amazu,ruhurura,n’ibicuruzwa byo muri gare ya nyabugogo.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi MINEMA, Kayumba Olivier, yatangaje ko abantu babiri bapfuye ari abagwiriwe n’inkangu mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru, undi yapfiriye mu Murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge.

Yavuze ko kugeza ubu nta bintu byinshi byangiritse ariko bakomeje gukusanya imibare, gusa ko abakomeretse ari babiri, inzu umunani akaba arizo zangiritse.

Minema isobanura ko ibikorwa byo kwimura abaturage mu minsi ishize iyo bidakorwa, iyi mvura iba yangije byinshi harimo n’ubuzima bw’abantu.

Ati “Hari abantu benshi yagombye kuba yahitanye kuko urebye nko mu Murenge wa Kimisagara na Gitega aho ruhurura ya Mpazi ica, bariya baturage bose bari bimuwe kuva muri Mutarama na Gashyantare uyu mwaka, iyo iyi mvura ibasangamo twari bugire ibibazo byinshi.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko nyuma y’iyi mvura nyinshi cyane yaraye iguye I Kigali no mu bindi bice bitandukanye,hagiye kugwa imvura nyinshi cyane yivanze n’umuyaga mwinshi hirya no hino mu gihugu guhera kuri uyu wa 17 kugeza kuwa 20 Mata 2020.




Comments

18 April 2020

ni hery nihanganinshije ababuze ababo muribyo biza