Print

FARDC yigarurirye ibirindiro by’umuyobozi wa FDLR inica abasirikare bayo 32

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 April 2020 Yasuwe: 5423

Ibirindiro bya Gen.Omega bita Parisi byigaruriwe na FARDC, abarwanyi 24 batabwa muri yombi naho 32 baguye mu mirwano mu gihe FARDC yigaruriraga ibi birindiro bya Gen.Omega mu rugamba rutoroshye.

Iyi mirwano yahereye kuwa Gatatu saa sayine irangira kuwa 23 Mata 2020 mu masaha ya Saa tatu FARDC imaze kwinjira mu birindiro bya Gen.Omega irabyigarurira.

Umwe mu bayobozi ba Gurupoma ya Bukombo wavuganye n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com dukesha iyi nkuru uri Tongo yamuhamirije ko yiboneye abarwanyi ba FDLR, basohoka muri Pariki ya Nyamuragira birukankanwa na FARDC, bakaba berekezaga mu nzira zijya IKirama, ndetse ngo ama bombe menshi yakomeje kuvuga muri ako gace ka Tongo.

Ikimaze kumenyekana n’uko abarwanyi ba FDLR bamaze kugwa muri iyi mirwano ari abarwanyi 32 naho abarwanyi 24 bakaba batawe muri yombi, hakaba harimo aba ofisiye 8, amakuru aravuga kandi ko Komanda mukuru wa Operasiyo Sokola 1 Gen.Bgd EHONZA ANDRÉ yahaye amabwiriza ingabo ze ko zimuzanira Gen.Omega ari muzima cyangwa yapfuye.

Gen.Major Ntawunguka Pacifique uzwi nka Gen.Omega Nzeri niwe mugaba mukuru w’ingabo za FDLR FOCA ndetse niwe wasimbuye Gen.Mudacumura Sylvestre wishwe mu mwaka ushize na FARDC.

Ibirindiro bya Gen.Omega bihereye mu ishyamba rya Parisi, ni muri Gurupoma ya Tongo, Lokarite ya Nyamuragira Teritwari ya Rutshuru.

Kuwa mbere w’iki icyumweru, umwe mu batuye I Goma yavuze ko yiboneye amakamyo 22 yuzuye abasilikare yerekeza mu gace ka Tongo, bakaba bagiye kongerera ubushobozi abari basanzwe bari kurwanira iParisi muri Nyamuragira.

Abaturage batuye ahitwa Kawunga ngo biboneye imirongo y’abandi basirikare bagera mu bihumbi bibiri bari baturutse ahitwa Bunagana baje gufunga amayira yose aturuka mu ishyamba rya Nyamuragira.

Intego ya FARDC ngo ni uguta muri yombi Gen.Omega n’abasirikare ba FDLR ayoboye bose cyangwa bakicwa.

Source:Rwanda Tribune


Comments

24 April 2020

Nibamufate rwose kariya gace kagire amahoro