Print

Perezida Kagame yakoze impinduka mu nzego zimwe za gisirikare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2020 Yasuwe: 3270

Impinduka nk’izi zikorwa kenshi mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ariko kuko ziba zireba imirimo y’imbere muri uru rwego, usanga zidakunze gutangazwa.

Gen. Maj. Innocent Kabandana wari umuyobozi wungirije w’Inkeragutabara yagizwe umuyobozi mukuru w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako.

Brig. Gen. Ephrem Rurangwa wagizwe umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Col. Dr Etienne Uwimana yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe gucisha abantu mu cyumba mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Col. Kanobayire Emmanuel yagizwe umuyobozi wungirije w’ikigo cya gisirikare cya Gabiro.

Brig.Gen. Murenzi Evariste yagizwe umuyobozi wungirije wa task force division ushinzwe ubutegetsi, igenamigambi n’ibikoresho.

Maj. Kalisa Jean Claude yagizwe umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’ ibikoresho muri diviziyo wa kane.

Impinduka zikomeye zakozwe mu buyobozi bukuru bwa RDF zabaye mu 2019, ubwo Gen Jean Bosco Kazura yagirwaga Umugaba Mukuru w’Ingabo naho Gen Fred Ibingira akongera kugirwa Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.