Print

RDC: Abanduriye Coronavirus muri gereza ya gisirikare ya N’dolo bamaze kurenga 100

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 May 2020 Yasuwe: 547

Muri abo uko ari 101, batatu ni bo bonyine bajyanwe mu bitaro byo hanze ya gereza ngo bitabweho ,abandi batatu bashyirwa mu kato muri gereza bafungiwemo mu gihe abasigaye bose badafite ibimenyetso bikomeye bigaragaza uburemere bw’iyi ndwara.

Kuwa 30 Mata 2020,nibwo iyi Gereza ya gisirikare ya N’dolo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko imfungwa 43 zemejwe ko zanduye icyorezo cya coronavirus.

Prof. Steve Ahuka ukuriye ibikorwa by’ubutabazi muri RDC, yavuze ko hari kurebwa uburyo bwo guhagarika ubwandu muri iyo gereza iri mu murwa mukuru Kinshasa, aho abayobozi ba gereza n’abo mu rwego rw’ubuvuzi bari gukumira ko izindi mfungwa zakwandura.

Prof. Ahuka wasuye iyi gereza kuwa 01 Gicurasi 2020, yagize ati “Turi gutekereza ku gushyira amahema mu mbuga ya gereza mu rwego rwo kwita ku bantu banduye ndetse no guhumanura [gutera imiti yica virusi] ahantu handuye”.

Yanavuze ko hakomeje gukorwa iperereza ngo harebwe niba hari abandi banduye.

Kugeza ubu muri iki gihugu abamaze kwandura iyi ndwara ni 682 mu gihe imaze kwica abagera kuri 34.