Print

Nyuma y’uko umugabo aguye imbere ya Bank agapfa,ubu ubwoba ni bwose muri Mombasa

Yanditwe na: Martin Munezero 8 May 2020 Yasuwe: 3004

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Mombasa, Eliud Arumba yagize ati: “Twamenyeshejwe urupfu rutunguranye rw’uyu mugabo n’abayobozi ba banki maze tubonana n’abaganga bahageze bajyana umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru by’Intara ya Coast.”

Icyakora, yanze gutangaza umwirondoro w’uyu mugabo kugeza igihe umuryango we uzamenyesherezwa ibyabaye.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa umurambo ubonetse uryamye hanze y’amarembo y’ibitaro bikuru by’intara ya Coast.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yangiwe kugera ku kigo nderabuzima, yamaganwe n’umuyobozi w’intara ya Mombasa ushinzwe Ubuzima, Hazel Koitaba.