Print

Abagore bose babyaranye na Diamond bahishuye impamvu nyamukuru yabateye kumuzinukwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 May 2020 Yasuwe: 22089

Uyu muhanzi w’icyamamare mu karere no hanze y’Afurika,nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru “Pulse” dukesha iyi nkuru ngo yahimbwe izina ry’Ikimasa cy’akarere bashingiye ku kuba amaze kubyarira abagore batatu bo mu bihugu bitandukanye. Zari Hassan muri Uganda, Tanasha Donna muri Kenya na Hamisa muri Tanzania.

Aba bagore mu buzima busanzwe batumvikana,iki kinyamakuru cyagerageje kuganira na buri umwe bose bahuriza ko intandaro yo gutandukana na Diamond ari uko afite ingeso yo gukunda abagore ndetse ko ntacyakorwa ngo ayicikeho.

Zari we yatanze urugero rw’uburyo Diamond iyo basohokanaga yarangariraga abandi bagore akaba yanamusiga muri hotel akabasanga.

Basoje ikiganiro bagira inama abandi bagore n’abakobwa kumuhunga mu kwirinda kubabazwa imitima yabo.

Diamond yavuzwe mu rukundo n’umukinnyi wa filime Wema Sepetu baratandukana yinjirira Zari icyo gihe wari usanzwe afite umugabo babyarana abana 2,muri ibyo bihe yashyizwe mu majwi na Hamisa wamushinjaga kumubyarira umwana ndetse amujyana mu nkiko yaka indezo.Nyuma y’aba bombi uheruka ni Tanasha yabyariye umwana umwe.

ANAFOTO YA DIAMOND ARI KUMWE N’ABAGORE BOSE YAKUNDANYE NABO:




Comments

munyemana 14 May 2020

Ntabwo ari DIAMOND wenyine ukunda abagore.Niko aba Stars bose bamera.Gusa n’abakobwa babigiramo uruhare.Reba hejuru ukuntu bose banitse ibibero n’amabere.Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero,amabere,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Naho abumvira Imana,izabazura kuli uwo munsi,Ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko bible ivuga.