Print

Diamond yasobanuye uko yatandukanye na Tanasha n’ibyiringiro afite byo kuzasubirana na we

Yanditwe na: Martin Munezero 14 May 2020 Yasuwe: 6851

Uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Bongo Flava avuga ko yashakaga mu by’ukuri gusezerana na Tanasha Donna ko ahubwo batandukanijwe no kutumvikana ku buryo barimo bategura ejo hazaza habo.

“Nari niteguye gushyingiranwa nawe ijana ku ijana cyangwa miliyoni ku ijana, niyo mpamvu habaga hari umuntu umuvuze nabi nahita shyira hanze ifoto nkerekana ko mukunda byimazeyo” Platnumz asobanura impamvu atifuzaga gutandukana na Tanasha Donna, yavuze ko batandukanijwe n’impamvu batabashaga kugenzura.

“Twashakaga ko buri umwe agira ubwisanzure ku giti cye,buri wese yari afite uburyo atwara ibintu bye, twatandukanijwe n’uko twapangaga ejo hazaza, ntitwigeze tugera ku mwanzuro w’abantu bakundana kuri iyo ngingo,nabaga nshaka tuzaba tumeze uku nawe agashaka ko azaba ameze kuriya, gusa wenda byari umugambi w’Imana buriya nibishaka tuzongera tubonane”, Diamond Platnumz agaragariza umunyamakuru ko hari igihe azongera kubonana na Tanasha Donna.

Tanasha Donna na Diamond Platnumz bakundanye mu gihe cy’umwaka umwe kuva mu Gushyingo 2018 ariko baza gutanduka hashize igihe gito bahaye izina umwana bari babyaranye mu kwa cumi 2019. Gusa Tanasha Donna ntacyo yigeze avuga impamvu nyazo zatumye atandukana na Diamond Platnumz.