Print

Umugore byamurenze maze yiyemeza kuba Sugar Mummy wa Timaya

Yanditwe na: Martin Munezero 20 May 2020 Yasuwe: 3702

Nta handi byaciye kuko umugore yatambukije icyifuzo cye ku rubuga rwa Instagram,asobanura byimbitse impamvu abona umuhanzi Timaya akwiye kwemera ko amubera inshuti n’ubwo ari mukuru.

yavugaga ku ifoto Timaya yari ashyize kuri instagram maze nawe ashyiraho ubutumwa avuga uko yumva akwiriye kwitabwaho n’icyamamare mu kuririmba,”ugaragara nk’umuntu ukomeye,reka nkubere Sugar Mummy “.

Chinelo ntabwo ari umugore uzwi cyane gusa ibinyamakuru byo muri Nigeria bimuvuga nk’umugore ukora umwuga w’ubucuruzi, ukunda tatuwaje no kugenda ndetse akaba umugore utagira umugabo. Ntabwo Timaya yigeze agira icyo avuga ku cyifuzo cya Chinelo.