Print

Pasiteri yasambanyije abagore ndetse n’abakobwa 401 yitwaje ibyo benshi bashingiraho ko bitanga ibyishimo

Yanditwe na: Martin Munezero 21 May 2020 Yasuwe: 4323

Nah Zula Kumhar, umushumba wa Holy Heaven Church, yatawe muri yombi amaze gusambanya abagore ndetse n’abakobwa 401 yitwaje ibyo benshi bashingiraho ko bitanga ibyishimo, cyane cyane ku batabigira n’abasanzwe batabyitaho.

Uyu mushumba wiri torero Holy Heaven Church ngo yasambanyije abagore 401, kandi ngo kuri buri umwe yabaga yizeye ko bashoboraga kumusubiraho birenze rimwe bitewe nibyo bifuza kugeraho.

Yabemereraga kubafasha kuzana amavangingo ngo babashe gushimisha abagabo babo mu ngo ndetse ngo abandi yabasambanyaga abizeza ubukire ndetse no kubona abagabo beza ku bakobwa bagumiwe.

Sibyo gusa kandi, Zula Kumhar ngo abandi yaberekaga imirongo yo muri Bibiliya, ngo uko abahereza bitambo Imana yakundaga ko mubyo yabahaga harimo abagore, kandi nkuko celebxafr yo muri Afurika yepfo yabitangaje, ngo abamwizeraga ibyo basabye byarakundaga.

Uyu mushumba w’Imana Nah Zula Kumhar ngo kuri ubu akaba yaratawe muri yombi n’abashinzwe umutekano muri icyo gihugu.


Comments

munyemana 22 May 2020

Ibyo Pastors bakora muli iki gihe biyita "abakozi b’Imana",biteye agahinda.Muribuka wa wundi wateye inda abagore n’abakobwa 20 bose basengeraga iwe.Police yamufata akavuga ko ari Imana yabimutegetse.YESU yavuze ko bene aba ari "Ibirura byambara uruhu rw’Intama".Icyacumi bitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bwo muli Israel bwitwaga Abalewi kubera ko nta masambu Imana yabahaye nkuko Kubara 18:24 havuga.Yesu n’Abigishwa be,nta n’umwe wafataga umushahara wa buri kwezi.Ahubwo bafatanyaga umurimo wo kubwiriza no kwikorera bakitunga.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Yesu yasize adusabye gukorera Imana ku buntu nkuko Matayo 10:8 havuga.Abantu mbona babikurikiza,ni abayehova gusa.