Print

Humble Jizzo yasabye abanyarwanda kumwigisha ikinyarwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 21 May 2020 Yasuwe: 5618

Ni ku ifoto imaze amasaha arenga icyenda ku rubuga rwe rwa Instagram aho aba asaba abafana be ko baganira ku migani y’ururimi rw’Ikinyarwanda, Uyu mugabo w’umwana umwe yabwiye abamukurikira ati “Munfashe twuzuze imigani yikinyarwanda 100. Nishatsemo itanu ndacyari gutekereza indi!” gusa ntiyasabye ko we bamubwira imigani kuko nawe hari iyo yatanze kugirango n’abandi baze buzuzaho indi kugeza bujuje imigani 100.

Imwe muyo yatanzeho urugero ni nka, 1. Injyendo yundi iravuna, 2. Umubaji wimitima ntiyayiringanije.3. Amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wambeho 4. Umutego mutindi ushibukana nyirawo. 5. Inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo.., iyo niyo migani 5 umuhanzi ufite umufasha ukomoka muri America asaba ko bayongera ikarenga umubare w’itanu.

Humble Jizzo asa nushaka kwigisha ibifiye akamaro abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram kuko mbere y’iyi migani yari yateguje abamukurikira ndetse birangira anabigishije ibyerekeye application ya NABU aho byigishijwe n’umutumirwa witwa NKWAKUZI Phillip uzwiho kuba umuhanga cyane.