Print

Guverineri yatangariye ubwiza bwa Tanasha abantu babanza kugira ngo si we

Yanditwe na: Martin Munezero 22 May 2020 Yasuwe: 9726

Mike Sonko umaze igihe kinini ari guverineri w’umugi wa Nairobi yagaragaje ko nawe ari umufana ubona neza ko Tanasha Donna afite uburanga buri wese ashobora gutangarira, gusa rubanda rusanzwe rwabanje gukeka ko uwatanze ubutumwa ku ifoto atari uwo basanzwe bazi nk’umuyobozi ariko nyuma yo kubisobanuza basanze umuyobozi wabo nawe ari nkabo akunda ibishashagirana n’abakobwa bambaye neza.

Uyu mugabo n’umubyeyi nawe yakunze amafoto abiri yari yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Tanasha Donna w’imyaka 24, yari yambaye akajipo kagufi n’agapira bisa, ntabwo yakunze gusa ifoto yabanje kuko yagiye no ku ya kabiri ashyiraho utu emoji maze bituma abantu bemeza ko nawe yasunitswe akanatangarira n’ubwiza bwa Tanasha Donna.

Tanasha Donna wahoze ari umunyamakuru mbere y’uko akundana no mu gihe yakundanaga na Diamond Platnumz, nyuma yaje kuba umuhanzikazi gusa batandukanye amaze kwibaruka imfura ye Junior Naseeb ndetse akaba n’umwana wa kane kuri Diamond Platnumz.


Comments

sezikeye 22 May 2020

Ikibabaje nuko apfusha ubusa UBWIZA bwe.Urugero,yagiye kubana na Diamond kandi badaciye mu mategeko.Nta gushidakanya ko ajya no mu bandi bagabo.Ubwiza bwe abukoresha ibyo Imana itubuza.
Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.