Print

Yemi Alade yatunguye benshi avuga uburyo yikundira abasore

Yanditwe na: Martin Munezero 28 May 2020 Yasuwe: 2256

Uyu muririmbyi wamamaye ku mugabane wa Africa yabitanagaje kuri uyu wa kabiri ubwo yashyiraga ku rukuta rwe Instagram ifoto izwi nka selfie maze ayiherekesha amagambo yemera neza ko yikundira abasore,” Nkunda abahungu, none se mbeshye” .

Aha ubwo uyu muhanzikazi Yemi Alade yemeraga neza ko yikundira abasore byatumye hatekerezwa ku rutonde rw’abakunzi yagize barimo abakina filimi n’abandi bakora imirimo itandukanye.

Yemi Alade yagiye mu rukundo n’ibyamamare bigiye bitanduka harimo n’abo bakoranaga bya hafi harimo nk’uwamukoreye nk’ureberera inyungu ze Taiye Aliyu, umuririmbyi mugenzi we nawe wo muri Nigeria witwa Flavour, amaze gusohora indirimbo yitwa Johnny yakundanye n’umukinnyi wa filimi uzwi nka Alex Ekubo.

Yemi Alade yavukiye ahitwa Abia muri Nigeria,ku wa 13 Gicurasi 1989, mu mwaka wa 2014 yashyizwe ku rutonde rw’abahataniraga ibihembo bya Nigeria Entertainment Award