Print

Anne Kansiime yasabwe n’abafana be kugira ikinyabupfura

Yanditwe na: Martin Munezero 29 May 2020 Yasuwe: 3009

Anne Kansiime yafashe ifoto y’umunyamakuru Zahara ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo ayishyira ku rukuta rwe rwa facebook avuga ko uyu munyamakurukazi yambara ikanzu imeze nk’impapuro zikoreshwa mu bwiherero,gusa ntabwo byigeze byakirwa neza n’abakurikirana uru rukuta rwe kuko bumwe mu butumwa bwari buherekeje iyi foto bwasabaga Anne Kansiime kugira ikinyabupfura ntakoreshe amagambo nk’ayo mabi ku muntu uzwi.

Uyu munyamakuru usazwe akora kuri televiziyo yitwa NBS yari akurikiwe n’imbaga y’abanya-Uganda ndetse barimo n’uyu munyarwenya wamamaye mu bice bitandukanye by’isi ’Anne Kansiime’ wafashe umwanya,we akavuga ko uyu Zahara ikanzu mbi bikarangira avuze neza imeze nk’ibipapuro byo mu bwiherero.

Zahara ntiyagize icyo avuga ku magambo ya Anne Kansiime,gusa abafana ba Anne Kansiime basa nk’abamuvugiye kuko basabye ko yajya yoroshya amagambo agenda avuga mu bintu bitandukanye birimo n’imyambarire y’abanyamakuru.


Comments

Ekon 29 May 2020

Nari nsanzwe narabibwiye abantu ko Kansiime nta discipline agira,mbere naramukurikiranaga cyane muvaho kubera kutagira uburere,ni kimwe no mu Rwanda uwitwa Ama G the black akwiriye abamwegera sinzi Niba yararezwe njya mbona ukuntu atuka abapastors nabandi bahanzi bagenzi be,Ministeri yumuco ijye ibahwitura no muma interview bavuga bagire indangagaciro,ariko Ama G Niba aba yasinze Niba arwaye mumutwe nta burere namba