Print

Umukwe na Nyirabukwe bafashwe amashusho bari gusambana ku munsi w’ubukwe

Yanditwe na: Martin Munezero 3 June 2020 Yasuwe: 15253

Ibi byabereye i Phoenix, Durban aho byabaye inkuru yavuzwe cyane muri Phoenix Unit 8. Rajesh, aho umukwe, umusore ukomoka muri Zambia, yari yamaze gusezeranye na Trina mu birori by’agatangaza byabereye Umhlanga.

Nyuma y’umuhango wo gusezerana, ibirori by’ubukwe no kwakira ababyitabiriye byakorewe mu rugo kwa Trina muri Phoenix.

Muri ibyo birori ni bwo Rajesh na nyirabukwe bagiye mu gikari cy’inyuma nuko batangira kwishora muri icyo gikorwa cy’irari ribujijwe kandi rinateye isoni.

Ibyabaye byaje kumenyekana nyuma yuko umwe mu bishywa b’umuryango yaje kunyarukira mu gikari maze akabona aba bombi banzitse, niko kubafata amashusho n’amajwi yose akoresheje terefone ye igendanwa maze arangije abishyira ahagaragara.

Iki gitekerezo n’igikorwa bigayitse kuri nyina asangira umugabo n’umukobwa we cyari kinini kuri Trina, bivugwa ko yahise acika intege yitura hasi.

Rajesh yagombye kwiruka ahunga uburakari bw’umuryango washakaga kumukubita kubera ibyo yari amaze gukora. Iperereza ryakozwe nyuma ryagaragaje ko aba bombi bari bamaze amezi arenga atatu basambana kandi ngo nta gahunda bari bafite yo guhagarika ibikorwa byabo.

Nyuma y’ibyabaye biteye isoni, bivugwa ko Trina yasabye gatanya kandi kuva icyo gihe akaba atarabonana na nyina.