Print

Wa mupolisi w’umuzungu wishe umwirabura Floyd barakoranye

Yanditwe na: Martin Munezero 3 June 2020 Yasuwe: 21357

George Floyd yarishwe maze amashusho y’uko byagenze afatwa n’abagenzi hifashishijwe telephone ngendanwa, Derek Chauvin yatsindagiye igihe kinini ivi rye ku ijosi rya George uruhande rw’iburyo bimara iminota umunani n’amasegonda mirongo ine n’atandatu, Chauvin avuga ko yafashe icyo cyemezo nyuma y’uko George Floyd yabajijwe ikibazo agatinda gusubiza byonyine, ahabwa igihano cyamuviriyemo gupfa.

Amakuru arimo kuvugwa n’ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko Derek Chauvin na George Floyd bakoze mu kabyiniro kitwa El Nuevo Rodeo k’umugore witwa Maya Santamaría aho George Floyd w’umwirabura yari yarahawe akazi ko gucunga umutekano mu gihe umuzungu Derek Chauvin we yari asanzwe afite akazi ko gukora mu biro.

Gusa abantu batandukanye barimo ibyamamare bagiye bamagana urupfu rwa George Floyd harimo nka Wizkid wavuze amagambo ameze nk’atabaza Imana “Abapolisi bari kwica abirabura bo muri America, abapolisi bo muri Nigeria bari abanya Nigeria ariko Imana yaraturinze”.

Beyoncé nawe yasabye abamukurikira ko niba bashaka ko abari kumwe n’uwishe Floyd nabo bahanwa, basinye ku nyandiko ibisaba izwi mu rurimi rw’ icyongereza nka petition. Beyoncé na Wizkid agaragaye atambutsa ubutumwa bwe ku rupfu rwa Floyd, nyuma y’uko ibindi byamamare nabyo byagize icyo bivuga.

Mu bamaze kugira icyo babivugaho harimo Viola David, LeBron James, Gabrielle Union, Gigi Hadid, Taylor Swift, ndetse n’ abandi benshi cyane. Urutse abagerageje kuba bavuga bifashishije imbuga zabo, hari n’abifatanyije n’ abigaragambya ku mihanda. Tinashe na Real Housewives of Atlanta Porsha Williams, ndetse n’abandi.


Comments

Nshimiyimana Eridgos 5 June 2020

Uwo nyafurik yazize ubusa pe gusa niba amategeko hakurikiranwe uwo wamwishe murakoze


Khloe Alicia 3 June 2020

We must fight for his justice