Print

Beyonce yavuze amagambo kuri George Floyd yateye benshi ikiniga anasaba gusengera Amerika

Yanditwe na: Martin Munezero 3 June 2020 Yasuwe: 5626

Beyoncé yasangiye ubutumwa bw’amarangamutima abamukurikirana barenga miliyoni 147. Uyu muhanzikazi yagize ati: “Twese twiboneye ubwicanyi bwe ku manywa y’ihangu”, avuga ku mashusho y’uwahoze ari ofisiye Derek Chauvin, wakandagiye ivi ku ijosi rya Floyd mu gihe cy’iminota icyenda ubwo yatakambaga ati: “sinshobora guhumeka!”

Beyonce yakomeje agira Ati: “Twaravunitse turabyanze. Ntidushobora guhagarika ubu bubabare ”. Ati: “Ntabwo mvugana nabo duhuje uruhu gusa. Niba uri umuzungu, Umwirabura, cyangwa undi wese, nzi neza ko wumva udafite ibyiringiro by’ivanguramoko ribera muri Amerika muri iki gihe. Ntibizongere kwica abantu bidafite ishingiro. Ntabwo dushobora gukomeza kureba abirabura nkaho atari abantu. Ntidushobora gukomeza kurebera. ”

Yakomeje agira ati: “George ari mu muryango wacu nk’abantu. Ni umuryango kuko yari umunyamerika mugenzi wacu. Habayeho inshuro nyinshi cyane twabonye ubwo bwicanyi bukabije kandi nta ngaruka. Yego, hari umuntu washinjwaga ariko ubutabera ntibugerwaho. ”

Yasabye abakunzi be gushyira umukono ku cyifuzo cya Change.org kandi “bakomeje gusengera amahoro, impuhwe, no gukiza igihugu .” Iki cyifuzo gifite imikono irenga miliyoni 7, kikaba aricyo cyiyongera cyane muri Amerika mumateka ya Change.org.