Print

Diane umukobwa mwiza yavuze uburyo yagurishije roho ye na Satani

Yanditwe na: Martin Munezero 4 June 2020 Yasuwe: 4011

Bamwe bavuze ko ibyo yakoze ari ibyo yashakaga ko ntawe ukwiye kwivanga ku cyemezo cye abandi bo bakavuga yagakwiye kuba yarahisemo ijuru aho guhitamo ikibi nka satani. Diane Emily Kamsi yakoresheje imvugo itukana ku banya Nigeria yifashishije urukuta rwe rwa Facebook gusa amagambo yavuzwe ibintu byinshi bamwe bamunenga abandi ubushake bwe ari ubukurikije uko yahisemo kubaho.

Ugendeye ku bitangazwa hantu yize muri Africa y’epfo, uyu mukobwa yahisemo kugurisha roho kuko adakeneye kuzajya mu ijuru nta mafaranga afite ndetse yanatanze roho ye kuko azayibaha nabo bakamuha ibyo akeneye.

“Baturage b’abakene mufite inzara bo muri Nigeria,nagurishije roho yanjye kwa satani, bitwaye iki? ni ubuzima bwanjye ndetse ni na roho yanjye, njyewe nahisemo uwo dushobora gukorana ubucuruzi neza,ntabwo nshaka kuzajya mu ijuru nta mafaranga mfite” amagambo yanditswe na Diane ku rukuta rwe rwa Facebook.