Print

Hamisa Mobetto yasingije Ali Kiba maze atesha agaciro Diamond babyaranye

Yanditwe na: Martin Munezero 5 June 2020 Yasuwe: 2735

Ni indirimbo shya Ali Kiba aheruka gushyira hanze yitwa Dodo maze abafana b’umuhanzi Ali Kiba batungurwa no kumubonamo, iyi ndirimbo abanya Tanzanie benshi bavuga ko kuba Hamisa Mobeto yarayigaragayemo biri mu byatumwe imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni eshanu mu gihe kitagera no ku mezi abiri kuko yasohotse ku wa 8 Mata 2020, gusa mu kiganiro uyu mukobwa ukora n’akazi ko kumurika imideli yavuze byinshi ku kuba yarahawe amafaranga menshi na Ali Kiba.

“Ali Kiba ni umuhanzi mwiza, byari ishema rikomeye kuri kugaragara mu mashusho y’indirimbo ye shya Dodo, ni abashinzwe kureberera inyungu z’umuziki we ndetse n’iterambere rye banyegereye maze ndabyemera, isoko ryari ryiza, nararikoze ndetse nishimira ko ryagenze neza kuko ryari ryuzuyemo amafaranga menshi,” Aha Hamisa Mobeto yavugaga ko yasaruye amafaranga menshi kuri Ali Kiba.

Abantu bakurikiranira hafi umuziki wa Tanzanie bagiye bavuga amagambo menshi bavuga ko Ali Kiba yigereranije na Diamond Platnumz mu bukungu cyane ko aba bombi bamaze imyaka irenga makumyabiri bahanganye cyane.