Print

Mushiki wa Diamond yavuze ku gusubira kwa Musaza we na Zari

Yanditwe na: Martin Munezero 5 June 2020 Yasuwe: 4446

Mu minsi ishize ni bwo inkuru ku mbuga nkoranyamabaga inkuru zabaye nyinshi zivuga ko Zari yiyunze na Diamond ndetse ko uyu muhanzi asigaye avugana n’abana be babiri yabyaranye na Zari nyamara siko byari bimeze ahubwo hari amakuru yavugaga ko bari mu myiteguro y’uko Zari azaza kwerekana abana kwa nyirabukwe.

Esma Khan, mushiki wa Diamond yatangarije Global Publishers ko nk’umuryango wa Diamond batabona ko ari bibi na gato ndetse nta n’ikibazo na kimwe babibonamo kubona uyu muhanzi yiyunga na Zari uretse kuba babashyigikira mu cyemezo bafata, cyane ko ngo nta byiza nko kubona ababyeyi biyunze. Yabitangaje muri aya magambo:

Umuryango wacu nta kibazo dufite, cyane noneho ku kibazo cy’amaraso yacu, kuba barashwanye nk’ababyeyi bagasubirana ni ikintu cyiza, sindi umuvugizi wa Diamond ariko nka mushiki we nzamushyigikira ku mugore azatoranya ngo bazabane, nzashyigikira ibyishimo bye.

Tariki ya 14 Gashyantare 2018 ni bwo Diamond Platnumz na Zari bari basanzwe babana nk’umugabo n’umugore batandukanye bashinjanya ubusambanyi,nyuma y’aho Zari yakunze kujya ashinja Diamond kutita ku bana be.