Print

Umwarimukazi yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa amashusho atabizi ari kuniga umwana w’inshuke yigishaga bikamuviramo urupfu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 June 2020 Yasuwe: 15256

Uyu mwarimukazi yabwiye polisi ko yanigishije umusego w’intebe uyu mwana muto ubwo yageragezaga kumucecekesha ubwo yarimo kurira.

Uyu mugore yafashwe amashusho ari gupfukisha uyu mwana umusego,birangira aheze umwuka bimuvuramo gupfa.

Irina Sukhanova yatawe muri yombi na polisi yo mu gace kitwa Zaporizhia,nyuma y’aho uyu mwana yagaragaye ari kunigisha umusego,yaje kuruka muri uwo musego ananirwa no guhumeka bimuviramo urupfu.

Uyu mwarimukazi yishe uyu mwana w’umukobwa witwa Alesya,ku munsi we wa mbere atangiye kwiga mu ishuri ry’inshuke ubwo yariraga akanga guceceka bikababaza uyu mwarimu we.

Amashusho ya CCTV yafashwe uyu mwarimukazi yagaragaje ari kuzirikira uyu musego mu maso y’uyu mwana ngo asinzire birangira abuze umwuka.

Polisi yavuze ko ibintu uyu mwana yarutse aribyo byabaye intandaro yo kumuheza umwuka cyane ko ngo isura ye yose yari ipfutse.

Aho guhamagara ubufasha bw’imbangukiragutabara igitaraganya,uyu mwarimukazi yarwanye no gusiba amashusho ya CCTV gusa ntibyamuhiriye kuko yagiye hanze amubyarira akaga.

Polisi yakoze ibishoboka byose igarura aya mashusho agomba kuba igihamya mu rukiko kizatuma madamu Irina Sukhanova akanirwa urumukwiriye.

Uyu mugore akimara kuniga uyu mwana yabwiye ababyeyi b’uyu mwana bamusanze kuri kasho yari afungiwemo ati “Sinjye wishe umwana wayo.Nageragezaga gufasha umwana wanyu wari waguye kugira ngo atavunika ijosi.Kwari ukumufasha nta kindi nakoze.”

Irina Sukhanova arashinjwa kwica umwana muto ndetse no gushing ishuri ry’inshuke adakurikije amabwiriza abigenga.



Comments

Sangwa kellia 7 June 2020

Ibyo yakoze sibyo arko icyindi mufashe umubyeyi bishiye kuko arababaye