Print

Tanasha yashyize ashyira hanze ukuri kose ku cyateye Diamond kutitabira ibirori byo kumurika Album ye ya mbere

Yanditwe na: Martin Munezero 8 June 2020 Yasuwe: 5370

Mu kiganiro na NBS, Madamu Donna yatangaje ko Platnumz yananiwe kwigaragaza ku munota wa nyuma kubera ko atigeze ahembwa kugira ngo abone kwitabira ibyo birori. Tanasha yatangaje ko mw’itegura ry’imurika ry’umuzigo we wa mbere, ko byari byinshi bijyanye nubucuruzi, aho yabwiye umunyamakuru ati:

Byari byinshi byo gukora mu gihe ubucuruzi n’urukundo bihuye, byari ikibazo ku buyobozi mu bijyanye no kwishyura, n’ibintu byinshi biri inyuma yacyo. Byari byerekeranye n’ubucuruzi ku bijyanye n’impamvu yahisemo kutagaragara ku munota wanyuma. (Nagombaga kumwishyura kugirango agaragare muri EP Launch).

Nari nsanzwe nkora byose ku giti cyanjye, hamwe n’ikipe yanjye, mfite itsinda rito ariko rikora cyane. Twakoze buri kintu kimwe twenyine, twikura mu mufuka ku buryo byari intambara, byari akajagari. Twashoboye kuzana abantu bose twifashishije umihuza wacu no kwikora mu mifuka, hanyuma ku munota wanyuma ibintu bidukomerana ho gato, nkuko mubizi Diamond ubwe ntabwo ari umuhanzi uhendutse, arahenze cyane.

Byari ukugerageza rwose hamwe n’ubuyobozi n’ibintu byinshi, kandi simbashinja kuko aribikorwa byabo by’ubucuruzi, nubaha ubucuruzi bwabo uko byagenda kose, ntabwo rero nshinja umuntu uwo ari we wese, nta n’umwe muri bo.

Ku munsi w’igitaramo, Chibu Dangote yamenyesheje akunzi be n’bamukurikira ku mbuga nkoranyammbaga ko bibaye ngombwa ko asubira muri Tanzaniya kubera ibintu byihutirwa agomba kwitaho, ariko nk’uko Madamu Donna yabisobanuye byose byari ibinyoma.

Diamond yanditse agira ati:

Kubera ikibazo gitunguranye mu rugo, binsabye gusubira i Dar es Salaam ako kanya kugirango nshobore kubikemura bidatinze… bityo ndashobora gutinda, cyangwa wenda nsimbashe kwitabira imurikwa ryihariye rya EP y’umukunzi wanjye i Nairobi iri joro … Gusa mbibutse ko ibi birori biraza kwerekanwa binyuze kuri @wasafitv … ntibize kubacika.

Iyi EP Launch ya Madamu Donna yitabiriwe n’abantu nka Nameless, Khaligraph Jones, Wahu, Bahati, Romy Jons, Jacqueline Wolper, Shaffie Weru, Kevin Obia, Juma777, Eric Omondi, Antonio MC, Weezdom, Simon Kabu, Sarah Kabu, H_art the Band, Quadrah Nizar, Shaq the Yungkin, Barak Jaccuzi, Olive Karmen, Sean Andereya, Nviiri Umunyamateka, Diana Marua, Nadia Mukami, Phoina n’abandi benshi.