Print

ShaddyBoo yavuze uburyo umuyobozi wa RDB ari we umuzamurira amarangamutima

Yanditwe na: Martin Munezero 8 June 2020 Yasuwe: 10195

Uyu mukobwa yavuze ko yibuka ukuntu yari azi guteka ku buryo yabifata nk’urwibutso rukomeye mu bwangavu bwe ndetse yanabwiye umunyamakuru Munyengabe Umurungi Sabin y’uko ikintu kimutera kugira ibyishimo by’umurengera ari abana babiri yabyaranye na Producer wamenyekanye ku izina rya Meddy Saley uri mu bakomeye cyane mu ruganda rwo gutunganya amashusho hano mu Rwanda.

Sabin yanamubajije niba ajya akurikirana ubuzima bw’igihugu ku buryo ashobora kuba yamubwira umwe mu bayobozi b’abagore akunda ndetse akaba azi n’igituma amukunda maze amusobanurira ko akunda cyane umumama uyobora ikigo cy’igihugu cy’iterambere Clare Akamanzi, kuko ari umuhanga cyane.

“Sha mu bayobobozi, ntabwo mbikurikirana cyane ariko hari umuyobozi uzamura amarangamutima yanjye bya hatari ni umukobwa, ubu yabaye umumama Clare Akamanzi ahagarariye RDB, namukunze kubera azi ubwenge, azi ibyo ashaka mu bintu akora, uramuzi? Njyewe ndamukunda kuko arasobanutse, afite ubwenge bya hatari noneho ikindi ari intahagarikwa mu bintu ashaka, anzamurira amarangamutima cyane” Aha Mbabazi Shadia yavuga impamvu akunda cyane Clare Akamanzi.

Shaddy boo kandi izina ry’umugore w’ikizungerezi ukundwa na benshi cyane unakurikirwa n’umubare munini ku mbuga nkoranyambaga aheruka kuvuga,yinjiye mu bucuruzi bw’ibiryo yise “Love on plate” ndetse uyu mugore avuga ko atunzwe n’imbuga nkoranyambaga.