Print

Ubutumwa bwa Dr. Jose Chameleone ku mugore we bwamurijije

Yanditwe na: Martin Munezero 8 June 2020 Yasuwe: 3561

Jose Chameleone yagejeje ubutumwa ku mugore we Daniella Mayanja ubutumwa bwamugejeje ku marira menshi cyane “Nkwifurije ibyishimo ku isabukuru y’imyaka 12 y’umuryango wacu Mama Abba, mfite byinshi nibuka mu mutima wanje kuri wowe ndetse nkanabigushimira cyane,nabonye inshuti itagira icyo inkinga ikanamfansha kubona umuryango nishimira”. ubutumwa bwa Jose Chameleone ku mugore we.

Ku cyumweru ku wa 7 Kamena 2020, umuhanzi Jose Chameleone yifashishije ifoto y’umugore we maze ayiherekesha ubutumwa bwakoze ku mutima umugore bamaranye imyaka myinshi batagirana ikibazo na kimwe, gusa ubutumwa bwe bwavuzweho byinshi n’abafana b’uyu muhanzi w’icyamamare muri Uganda.

Jose Chameleone na Daniella Mayanja bashyingiranywe mu mwaka wa 2008 ndetse kuva icyo gihe bamaze kubyarana abana batanu, bivugwa ko aba bombi bari bamaze igihe batabonana kubera ibihe bya Guma mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19.