Print

Raheem Sterling yagaragaje ukuntu Abongereza bakumiriye abatoza b’Abirabura bakizamurira abazungu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 June 2020 Yasuwe: 1773

Sterling yavuze ko hakwiriye ko abatoza b’abirabura nabo bahabwa amahirwe bakagaragara ku bwinshi muri Premier League nkuko abazungu bimeze muri iki gihe.

Uyu mugabo wavukiye muri Jamaica ariko agakurira mu Bwongereza yavuze ko mu mupira w’Ubwongereza harimo ivangura kubera ko abatoza b’Abirabura Sol Campbell na Ashley Cole basabwe guhera hasi cyane nyamara Frank Lampard na Gerrard bigiye hamwe ubutoza bo bemererwa guhera mu makipe akomeye arimo Derby na Rangers.

Uyu mugabo yabwiye BBC Newsnight ati “Dukwiriye gushyira hamwe tugashaka igisubizo kigaragaza impinduka kuko twavuga byinshi ku byo twifuza ko byahinduka ndetse abirabura bagashyirwa mu myanya bakwiriye kuba barimo.

Nk’urugero abatoza tubona ku bwinshi mu makipe atandukanye.Ndabaha urugero rwumvikana:Hari Steven Gerrard, Frank Lampard, tukagira Sol Campbell na Ashley Cole.

Bose babaye abakinnyi bakomeye banakinira Ubwongereza.Mu gihe kimwe bose bakoreye ibyangombwa by’ubutoza bibemerera gutoza amakipe akomeye ariko bariya 2 b’Abirabura ntibahawe amahirwe amwe n’ay’abazungu.”

Abakinnyi benshi b’Abirabura bakinnye mu Bwongereza ntibahabwa amahirwe n’amakipe bakiniye yo kuyabera abatoza.

Nubwo abakinnyi basaga 1/3 bakina muri Premier League ari abirabura,umutoza w’Umwirabura uri muri iyi shampiyona n’umwe gusa ariwe Nuno Espirito Santo wa Wolves.

Mu bayobozi bakomeye b’umupira mu Bwongereza nta mwirabura n’umwe urimo yaba no mu rwego ruciriritse.

Abajijwe igihe izi mpinduza zisabwa na benshi zazaba zubahirizwa,Sterling yagize ati “Ni igihe Abirabura bazashyirwa mu nzego zifata ibyemezo mu mupira.”

Mu Ukuboza 2019 uyu Raheem Sterling yibasiwe n’abafana ba Chelsea mu mukino wa shampiyona yakinaga na Manchester City.