Print

BURUNDI: Perezida Nkurunziza wari umaze imyaka 15 ku butegetsi yahitanwe n’uburwayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 June 2020 Yasuwe: 8215

Guhera kuwa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2020,Perezida Petero Nkurunziza yari ari kuvurirwa mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, biri mu bikomeye mu gihugu hafi y’umurwa mukuru, Gitega,nyuma yo gufatwa n’uburwayi byavugwaga ko ari Coronavirus, ubwo yari avuye kureba imikino y’igikombe cyitiriwe umukuru w’igihugu muri Volleyball.

Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko Nkurunziza w’imyaka 55 arembye cyane aho ku bitaro bya Karusi hari umutekano udasanzwe ndetse benshi bavuga ko hari umurwayi ukomeye abantu bose bataramenya.

Uwari uri hafi y’ibi bitaro yavuze ko kuva ku cyumweru ibintu byahindutse mu buryo bugaragara, ko umutekano wakajijwe hafi y’ibitaro n’ingendo z’abajyayo ziragabanywa.

Nk’uko itangazo ryasohowe na leta ribitangaza, Nkurunziza yapfuye ejo ku wa 08 Kamena 2020,nyuma y’aho uyu mukuru w’igihugu yarembye cyane hanyuma umutima we ugahagarara.

Itangazo rigira riti :" Mu ijoro ryo kuwa 06/06/2020 rishyira ku cyumweru,nibwo Perezida yumvise atameze neza ahita anyarukira ku bitaro bya Karusi kwivuza.Ku cyumweru yiriwe ameze neza ndetse anaganira n’abantu .

Ibintu byaje guhinduka mu masaha y’igitondo cyo ku cyumweru, umutima we urahagarara.Abaganga bagerageje kumuhembura bakoresheje ibyuma bimufasha guhumeka.Yakomeje kumererwa nabi abaganga ntibabasha kumurokora."

Igihugu cy’u Burundi cyihanganishije Abarundi bose ndetse gitangaza icyunamo k’iminsi 7 aho amabendera y’igihugu azamanurwa.

Perezida Pierre Nkurunziza kuwa gatandatu yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida muri Volleyball nk’uko byavuzwe na radio televiziyo ya leta,RTNB.

Amakuru avuga ko nyuma yo kuva kuri iyi mikino,nijoro yahise arwara ariyo mpamvu yajyanwe ku bitaro bikomeye mu Burundi bya Karusi.

Tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu, umugore wa Bwana Nkurunziza, Madamu Denise Nkurunziza yajyanywe i Nairobi aho ari kuvurirwa, amakuru arambuye ku magara ye ntabwo yatangajwe n’inzego zibishinzwe.

Perezida Nkurunziza yitabiriye kwiyamamaza kwa Ndayishimiye Evariste basangiye ishyaka rya CNDD FDD yabaye mu kwezi gushize ndetse begukana intsinzi.

Nyuma y’amatora yahise ajya mu giterane mpuzamatorero cyabereye mu ntara ya Gitega mu gihe k’ imisi itatu.Muri iyi minsi mike ishize, nk’umukunzi w’imikino itandukanye,yarimo gukurikirana amarushanwa atandukanye yitiriwe Igikombe cy’Umukuru w’igihugu.

Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko Nkurunziza yaba arwaye Coronavirus birimo na Radiyo y’Abarundi, RPA,yemeje ko amagara ya Petero Nkurunziza atifashe neza.

Pierre Nkurunziza yavutse tariki ya 18 Ukuboza mu mwaka wa 1964 i Bujumbura, amashuri abanza yayize i Ngozi. Se, Eustache Ngabisha, yatorewe kuba umudepite mu 1965, nyuma yaje kaba guverineri mu ntara ebyiri nyuma y’uko ahitanwa n’intambara yo mu 1972 yahitanye abarundi ibihumbi 400.

Nkurunziza yarerewe i Ngozi ndetse niho yatangiriye amashuri abanza hanyuma ayisumbuye ayigira Athénée muri Gitega.

Yagiye kwiga siporo muri Kaminuza y’u Burundi mu mpera za 1980.Yasoje amashuri mu mwaka wa 1990 aho mbere y’uko intambara itangira muri iki gihugu yigishaga siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991.

Kimwe n’urundi rubyiruko rw’Abahutu rwari rutewe ubwoba no kwicwa,yiinjiye muri CNDD-FDD mu 1995 nk’umusirikare. Nyuma yo kuzamuka mu mapeti, yagizwe Umunyamabanga wa CNDD-FDD mu 1998. Muri 2001 yatorewe kuyobora CNDD-FDD.Nubwo habaye ubushyamirane mu ishyaka,yongeye gutorwa muri 2004.

Nkurunziza yarashwe kenshi mu ntambara yari ishyamiranyije Abarundi ariko agakunda kurokoka ariyo mpamvu bamuhimbye akazina ka "Pita".

Muri 2003, yabaye Minisitiri w’Imiyoborere myiza muri Guvernoma y’Inzibacyuho ya President Domitien Ndayizeye.

Pierre Nkurunziza yatorewe kuba Perezida wa Republika y’Uburundi n’inteko y’abadepite tariki 19 Kanama 2005 arahira kuri 26 Kanama 2005.

Mu kwa Kane 2015 Pierre Nkurunziza yatangaje ko yifuza kwiyamamariza manda ya gatatu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibyo binyuranyije n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha. Abashyigikiye Nkurunziza bemeza ko Nkurunziza afite uburenganzira bwo kwiyamamaza kuko ubwo yatorerwaga kuba Perezida bwa mbere atatowe n’abaturage bose.

Hashize iminsi igera ku icumi abadashyigikiye ukwiyamamaza kwe bigaragambya, hari hamaze gupfamo 12. Ibihumbi byinshi by’abarundi byari bimaze guhungira mu bihugu by’abaturanyi nk’u Rwanda, Tanzaniya na Congokubera imidugararo.

Nkurunziza yari umurokore utabihisha kuko yavugaga ko yavutse ubwa kabiri, akaba yari anazwiho gukunda imikino cyane cyane ruhago ndetse no gutwara igare.

Yavukanye n’abavandimwe barindwi, babiri baguye mu ntambara yo mu 1993 abandi batatu baguye ku rugamba rwa CNDD-FDD. Yari asigaranye na mushiki we umwe.

Pierre Nkurunziza yashakanye n’umufasha we Denise Bucumi Nkurunziza mu 1994, bakaba bafitanye abana batanu.

Muri 2018 nibwo Perezida Nkurunziza yemeje ko atazongera kwiyamamaza ndetse abishyira mu ngiro uyu mwaka aho mu ishyaka rye CNDD FDD bemeje ko Gen.Evariste Ndayishimiye ariwe ugomba kwiyamamaza.

Gen.Evariste yatsinze amatora ya perezida yabaye kuwa 20 Gicurasi 2020 gusa yagombaga kurahira muri Kanama uyu mwaka nubwo bishobora kwigizwa imbere kubera uru rupfu rutunguranye rw’inshuti ye babanye ndetse wanamufashije kwiyamamaza Pierre Nkurunziza.




Comments

Kagina 9 June 2020

Que la terre lui soit légère et qu’il repose en paix. Il bien préparé son remplacement comme il se doit. Dieu Seul sait beacoup plus sur sa mort et mettra à jour toute la vérité.


sezikeye 9 June 2020

Aho agiye ni iwabo wa twese.Ejo tuzamukurikira.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.