Print

Diamond Platnumz yakoze amateka

Yanditwe na: Martin Munezero 12 June 2020 Yasuwe: 4423

Kuri uyu wa gatatu, Chibu Dangote yakoresheje ibirori bito iwe mu rwego rwo kwishimira intambwe nshya mu mwuga we wa muzika, kubera ko amashusho yose yamaze gushyirwa ku rubuga rwe rwa YouTube yamaze kurebwa n’abagera kuri Miliyari zirenga 1 (1.000.391.358 mu gihe cyo gutangaza iyi nkuru).

Platnumz akurikirwa n’abagera kuri miliyoni 3.6 kuri Youtube, afite zose hamwe videwo 655 yamaze gushyira ku Channel ye. Usibye amashusho y’indirimbo, Perezida wa WCB akunze gushyiraho amashusho yerekana uko videwo z’indirimbo ze zakozwe, amashusho y’ ibitaramo bye, haba mu karere ndetse no mu mahanga.

Ubutumwa bw’ishimwe buvuye muri label ye ya WCB Wassafi bugira buti:

“Ibi ntibyari ibintu byoroshye kubigeraho. MILIYARI Turashimira Abafana. Amashimwe MILIYARI kuri Boss @diamondplatnumz kugera kuri MILIYARI 1 y’abamurebye kuri @YouTube. Turashimira byimazeyo abafana bacu. Ni mwebwe mwabigezeho. Nyamuneka murakomeze kudutera inkunga

Twishimiye # Simba🦁 #Babalao ”