Print

Sobanukirwa uko wasaba imbabazi umukunzi wawe

Yanditwe na: Martin Munezero 14 June 2020 Yasuwe: 5477

Menya ko umukunzi wawe ashobora kwitega ko utekereza kubikorwa bibi byawe / cyangwa amagambo mabi wamubwiye mbere yuko umusaba imbabazi. Mbere yo kwaka imbabazi, tekereza ku bisubizo bihamye watanga bijyanye n’ibi bintu 4 bikurikira: [1]

1.Kuki wakoze ibyo wakoze, cyangwa wavuze ibyo wavuze, kugirango umubabaze.
2.Ni ubuhe buryo bw’imiterere yawe bwatumye ukora ibyo
3.Ni gute uteganya kubikemura kugirango wowe cyangwa umukunzi wawe mutazongera guhura n’ububabare.

Tangira ukoresheje ibintu byoroshye nka sinabishakaga “Mbabarira.” Ntubihinyure, cyangwa ngo ugerageze gusaba imbabazi utavuze ngo “birababaje.” Umukunzi wawe birashoboka ko yifuza kumva ayo magambo nyayo, witegure kuyavuga imbere kandi uko ari, “Birababaje Mbabarira”.

Niba agusabye kugenda, umubwire ko ushaka gusaba imbabazi. Mubwire ko ushaka rwose gukemura ikibazo no gusubiza umubano wanyu ku murongo. Ntumubwire nabi cyangwa ngo umuvugiremo; kuko ushobora kumutera ubwoba cyangwa kumubabaza nanone bigatuma ibintu birushaho kuba bibi.

4. Niba asa nkaho arakaye kandi akaba adashaka kumva imbabazi zawe akokanya, igendere ariko umubaze niba ushobora kumuhamagara muminsi mike ikurikiyeho.


Comments

Chantal Kunesha 27 November 2022

Ese easaba gute imbabazi kumuntu utakuvugisha


jacky ingabire 30 May 2022

Ese wasaba Ute imbabazi uwagukoshereje Ubona adashaka kugusaba imbabazi!


fideri dusabimana 12 October 2021

Buruko nganiye numugore kubyamafranga ararakara kuburyo ansaka bikabije