Print

Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yibyariye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2020 Yasuwe: 1480

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,ibi byabereye mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga mu Murenge Musaza mu Karere ka Kirehe.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru yo gusambanywa k’uyu mwana na se umubyara ngo yatanzwe n’uyu mwana ubwe ubwo yabiganirizaga bagenzi be ko papa we yamuryamishije hasi akamwambura imyenda ubundi akamukora ku gitsina nabo bakabimenyesha inzego.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Leonard, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo bamaze kumuta muri yombi nyuma yaho umwana we abahamirije ko yamuryamishije akamukora ku gitsina.

Ati “Ni ugukekwaho, kuko umwana yabiganirije bagenzi be, avuga ko se yamusanze aho baba na nyina kuko nyina amaze imyaka ibiri yarahukanye batabana na se, arangije amuryama hejuru amukora ku gitsina, byabaye tariki ya 10 uku kwezi twe tubimenya tariki ya 13 umwana abiganirije bagenzi be.”

Bihoyiki yakomeje avuga ko bakibimenya bihutiye gufata uyu mugabo bamushyikiriza ubugenzacyaha.

Ati “Umwana yoherejwe kwa muganga naho umugabo arafunze, umwana twaramwibarije arongera abidusubiriramo neza.”

Ubusanzwe uyu mugabo amaze imyaka ibiri atabana n’umugore we aho umugore yahukanye nyuma yo kugirana amakimbirane. Tariki ya 10 Kamena ngo uyu mugabo yagiye kwa Sebukwe kureba umugore we asanga badahari hari uwo mwana wenyine niko guhita amukorera ayo marorerwa.

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB Kigarama mu gihe hategerejwe ibizamini bizerekana koko niba uyu mwana yarasambanyijwe.

Source: IGIHE