Print

Igisupusupu yavuze ku bivugwa ko yashatse undi mugore i Kigali mu ibanga

Yanditwe na: Martin Munezero 15 June 2020 Yasuwe: 4905

Ibi byashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yatumiwe mu kiganiro CelebzMagazine kuri Flash TV.

Amurika indirimbo ye nshya yitwa “Mukamana”yatunguwe n’umufana we wahamagaye amubaza amakuru y’undi mugore yacyuye ahazwi nka Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Nsengiyumva yagaragaje ko yatunguwe n’aya makuru,yishima mu mutwe abanza kubitekerezaho arangije arabihakana.

Ati”Reka reka barabershya pe!!Njyewe nta mugore mfite Kacyiru.Umugore wanjye yitwa Musabyimanaa Hariette mbarizwa mu karere ka Gatsibo nawe nimumubaza rwose arabizi ko iyo nsoje akazi i Kigali mpita nerekeza mu rugo.Ibyo rero ni ibihuha iby’ifoto…, iyo utambutse baragufotora bakagupyatura,ubwo rero sinzi iyo biturutse.”

Musabyimanaa Hariette usanzwe ari umugore wa Nsengiyumva

Ni kenshi amakuru nk’aya avugwa ku bahaanzi bakayahakana ariko bikarangira bibaye mpamo ndetse bamwe bakajyanwa mu nkiko.