Ibi bibaye nyuma yaho yaherukaga gutangaza ku mbuga nkoranyamabaga ko yafashwe ku ngufu n’ umugabo ushobora kuba ari umzungu, nk’ uko bitangazwa na y.fr.
Uyu mukobwa wari umaze kumenyekana muri iyi myigarambyo yiswe « Black Lives Matter » tugenekereje mu kinyarwanda « Ubuzima bw’Umwirabura bufite agaciro » yari yagaragaye ku mbuga nkoranyamabaga mu gitondo cyo kuwa 6 Kamena 2020 kuva ubwo yahise aburirwa irengero.
Gusa nyuma y’ iminsi ikenda ni ikuvuga kuwa mbere tariki ya 15 Kamena 2020 nibwo polisi ikorera mu gace ka Tallahassee mu Ntara ya Floride yahise itangaza ko yamubonye umurambo wa Oluwatoyin Salau.
Ku myaka 19 y’ amavuko, Oluwatoyin Salau yari amaze kuba ijwi ry’ abirabura kuko yagaragaraga mu myigaragambyo yateguwe kuva mu ishyingurwa rya George Floyd ndetse no mu yindi yakurikiye yose yamaganaga ubuhubutsi n’ ubwicanyi bwa polisi.
Oluwatoyin Salau yaherukaga no kugaragara mbere ya za kamera asobanura uburyo abirabura baharenganiye ndetse anamagana cyane abapolisi.
Mwakoze cyane ku nkuru mwagejeje ku nasomye, nashakaga kubunganira “Black Lives Matter” mu kinyarwanda ni “Ubuzima bw’abarabura nabwo bufite agaciro”
Black lives matter bisobanura ngo "ubuzima bw’umwirabura bufite agaciro"
Black lives matter bisobanura ngo "ubuzima bw’umwirabura bufite agaciro"