Print

Miss Kirenga Albina yavuze ku bivugwa ko ari indaya y’abazungu[AMAFOTO]

Yanditwe na: 18 June 2020 Yasuwe: 10285

Miss Albina aganira na ISIMBI TV yagize ati: “Nkunda abantu binzobe cyangwa imibiri yombi byaba akarusho akaba ari umuzungu.”Yakomeje avuga ko ikintu kimubabaza cyane ndetse kikamutera n’agahinda, ari kuba abantu bakunda kumwita indaya y’abazungu.

Miss Albina wagiye avugwa mu rukundo n’abazungu yakomeje avuga ko imbuga nkoranyambaga kuri ubu zashyize igorora abanzi b’abantu,yagize ati :”Social Media kuri ubu nta muntu ugishyiramo imiyaga, umwanzi araza akagutuka atitangiriye.”

“Kubera nkunda kubyina, hari abanyita umumansuzi, kandi abamansuzi babita indaya, njye bakunda kunyita indaya y’abanzungu.” Kuri ubu Albina akaba nta mukunzi afite kuko umusore w’umuzungu bagiranye ibihe byiza i Kigali aho banabanaga mu nzu imwe bivugwa ko akomoka mu gihugu cy’u Budage batandukanye.