Print

Mama wa Diamond yise RUTWE umwana yabyaranye na Tanasha none bamuhatiye kwisobanura

Yanditwe na: 19 June 2020 Yasuwe: 5130

Mama Dangote yabivuze nyuma yuko umukobwa we Esma Platnumz asangije ifoto ya Junior yanditseho amagambo avuga ko amukumbuye, aho yaranditse ati: “Ndagukumbuye Tom Kaka 😘😍,” Mama Dangote asubiza agira ati: “KICHWA KIKUBWA.” (RUTWE)

Amagambo ye ntiyakiriwe neza na bamwe mu bayoboke be bumvaga ko yahohoteye umwana w’inzirakarengane kubera itandukaniro afitanye na nyina (Tanasha Donna). Umufana witwa Khaltuma yagize ati:

@mama_dangote kuki utuka umwana ngo afite umutwe munini nubwo wanga nyina 💔💔😭😭 Isi igira amagambo niba byashimisha Zari ibi, ntabwo ari byiza😢😢 Imana ikingire uyu muvandimwe w’umumarayika.

Mama Dangote yahise asubiza asobanura ko amenyereye guhamagara Naseeb Junior kuri iryo zina (Kichwa Kikubwa) kandi ko ari izina yakundaga kwitwa na se (Diamond Platnumz) akiri umwana, kandi nta kibi kirimo ati:

@ Khaltuma12 kuki ubabazwa no kumwita rutwe? Twakundaga kumwita gutyo (Diamond) kuva mu bwana bwe. Niyo mpamvu umwana we tumwita Tom kuko papa we na we twarimwitaga ubwo yari muto.