Print

Inkende yatawe muri yombi nyuma yo gusinda igahohotera abantu 250 barimo umwe yishe

Yanditwe na: 20 June 2020 Yasuwe: 3507

Iyi nkende yahise ijyanwa muri gereza nyuma yo gusinda ikamena amaraso y’abantu benshi.

Nyiri iyi Nkende yajyaga ayiha inzoga zikomeye [liquor] muri Marzapur muri aka gace ko mu Buhinde ariko mbere y’uko apfa yayihaye inzoga nyinshi cyane irasinda ijya mu muhanda itangira gukubita abantu no kubakomeretsa umwe ahasiga ubuzima.

Iyi nkende yagendaga iruma abantu ndetse inabakubita bituma abana b’abakobwa yagezeho bwa mbere bajyanwa igitaraganya kwa muganga kubera ko yari yabashinze amenyo mu maso.

Ikinyamakuru Patrika cyavuze ko umwe mu bakubiswe n’iyi nkende byamuviriyemo urupfu.

Dr. Mohd Nasir yavuze ko iyi nkende yahise ifatwa n’abarinzi bayitera imiti niko kuyijyana mu cyanya ifungiwemo yonyine kugeza ubu.

Yagize ati “Nta kirahinduka ku mahane yari ifite n’ubu,iracyafite urugomo rwinshi.Hashize iminsi 3 izanywe hano ndetse niho izafungirwa ubuzima bwayo bwose.”

Bivugwa ko iyi nkende ishyizwe mu zindi nyamaswa cyangwa igahura n’abantu yakongera kubahemukira.Ubu ifungiwe ahitwa Kanpur Zoo.

Ba mukerarugendo baherutse kuyisura yashatse kubaruma ubwo bari bagerageje kuyegera.