Print

Ndagisha Inama: Umugabo yamfashe ndi gusohoka mu modoka y’umusore twahoze dukundana none ntakimvugisha,Nkore iki?

Yanditwe na: 21 June 2020 Yasuwe: 3095

Nitwa Kevine, ndi umugore w’imyaka 27 y’amavuko. Umugabo wanjye tubyaranye rimwe ariko ntakinyizera kubera aherutse kumbonana n’undi mugabo ahantu hiherereye.

Nakundanye n’umusore tukiga mu mashuri yisumbuye ariko nyuma aza kujya muri Amerika dutandukana gutyo. Mu minsi ishize nibwo yagarutse aje kwereka umuryango we umugore n’abana ubwo nabacagaho mvuye ku kazi biba ngombwa ko njya kubasuhuza.

Birumvikana ko nicaye gato tuganira n’abandi bose ariko ndi kubara amasaha kuko bwari bumaze kwira.

Ubwo nasezeraga, uyu mugabo yansabye ko yampa rifuti akangeza hafi y’iwanjye kuko nari natinze kandi koko byari na ngombwa. Ingorane zavutse ubwo navaga mu modoka ngeze aho njya nakubitanye n’umugabo wanjye ndi kuyishobokamo.

Nanjye ubwanjye umutima wahise umvamo ariko ntekereza ko ndi bumutekerereze uko byagenze. Gusa kugeza ubu, hashize ibyumweru 2 tutavugana none ndumva umutima wanjye wenda guturika none mumfashe.

Nubwo ntacyo twakoze, biragoye kubyemeza umugabo wanjye kuko we akeka ko nari ndi kumuca inyuma.

Mu by’ukuri ndamukunda kandi nzi neza ko na we ankunda ariko kuva yambonana n’uwo mugabo ntarongera kuryama andeba none byanyobeye. Nimungire inama.


Comments

alex 5 August 2020

siter icyo ni ikibazo pe! Ariko umugabo ntiyarakazwa nubusa subiza amaso nubwenge inyuma urebe ko utagira ingeso yo kumuca inyuma,cyangwa se mbere yuko mubana haringeso hamuhishaga akaba ari kuzibona ubungubu,niba ntazo mwegere umusobanurire uko byagenze naw arabyumva,merci


MK 22 June 2020

Mwinginge umusabe umwanya uhagije umusabe imbabazi umusobanurira neza impamvu waje muri iyo modoka ariko niba koko ibyo uvuga ari ukuri utaragize icyo ukora n’uwo mugabo wundi yewe niba mutaranasomanye nibura.


22 June 2020

Wari wayigiyemo uyoza se?cg yari yakujyanye gusambana nawe.Mwaretse ububwakazi?!!!!