Print

Umugore wa Kobe Bryant yavuze amagambo ku mugabo we yateye benshi ikiniga

Yanditwe na: Martin Munezero 23 June 2020 Yasuwe: 1944

Kobe yapfuye azize impanuka ya Kajugujugu, apfana n’umukobwa we n’abandi bantu 7.

Kugeza n’uyu munsi Kobe Bryant aracyahabwa icyubahiro kuburyo umugore we Vanessa, ahora agaragaza urwibutso afite ku mugabo we umaze amezi Atanu atabarutse.

Ubwo isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abagabo, Umugore wa Kobe Bryant, Vanessa, yavuze amagambo yateye benshi ikiniga.

Vanessa yagarutse ku rupfu rw’umugabo we, ahamya ko abakobwa be babuze umugabo w’intwari waharaniraga kwita ku muryango we.

Uyu mugore yahamije ko, umunsi yabuze Se w’abana be ariwo munsi, yagize akababaro atari yarigeze agira mubuzima bwe.

Vanessa, yavuzeko urupfu rwa Kobe, rwababaje ama miliyoni y’abatuye isi, ariko cyane cyane, rwateye umubabaro n’agahinda umuryango we.

Vanessa yagerageje guha icyubahiro Kobe mu bundi buryo butandukanye. Urugero, aherutse kuvugana na kongere, abasaba ko hashyirwaho amategeko mashya yatuma kajugujugu zigira umutekano kurushaho. Byizerwa ko aya mategeko afite ubushobozi bwo kurokora ubuzima butabarika.