Print

Reba amafoto yishimiwe n’abantu benshi y’umugore wari warabuze urubyaro nyuma akabyarira rimwe abana 6[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 June 2020 Yasuwe: 4254

Umugore wo mugihugu cya Nigeria ari mubyishimo bidasanzwe nyuma y’imyaka 12 yarabuze urubyaro.

Thelma Chiaka yari amaze igihe kinini cyane, kuri we yarihebye aziko atabyara ndetse n’abamuzi bahamyaga ko ari ingumba kuko nta kana yigeze.

Uyu mugore ubu abana be bamaze gukura, kuri uyu munsi nibwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’umwaka umwe bamaze bavutse.

Chiaka yafashe amafoto atandukanye asangiza abamukurikirana agaragaza ibyishimo atewe n’aba bana b’impanga amaze umwaka yibarutse.

Aya mafoto yishimiwe n’abantu benshi kuko ababibonye babonaga ari ibintu bidasanzwe ndetse bamwe babifataga nk’ibitangaza Imana yakoze.

Aba bana batandatu uyu mugore yibarutse harimo abakobwa 2 n’abahungu bane.

Izi mpanga zavukiye umunsi umwe, uwambere yitwa Kachi, Kaobi, Zina, Zuri, Kamsi, na Kaeto.









Comments

gisubizo 26 June 2020

kuma udufoto twiza