Print

Umugore yaburiwe irengero nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 10 w’umukunzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2020 Yasuwe: 3045

Urwandiko rwasohowe n’ibiro bya polisi bya Kavumbu ruvuga ko uyu mugore yasambanyije aka gahungu ubwo uyu mukunzi we yakoherezaga mu rugo rwe ngo gakine n’uwe.

Polisi yagize iti “Umuhungu yagiye mu rugo rw’uyu mugore gukina n’umwana we w’umuhungu hanyuma arara mu rugo rw’ukekwa ,u cyumweru gishize ari nabwo yabonye uburyo bwo kumuhohotera.”

Uyu mwana akimara kugera mu rugo rw’uyu mugore ngo yahise amwinjiza mu nzu amukuramo imyenda yose arangije afata igitsina cye acyinjiza mu cye.

Polisi yakomeje igira iti “Yanamutegetse konka amabere ye.”

Uyu mwana ngo yabwiye se ko uyu mugore yamutegetse kutagira uwo abibwira,mbere yo kumurekura mu gitondo ngo asubire iwabo.

Uyu mwana w’umuhungu yahise ajyanwa mu bitaro bya Makueni Referral Hospital kugira ngo asuzumwe.

Uyu mugore akimara kumenya ko ibyo yakoze byamenyekanye,yahise ahunga urugo rwe aho ikinyamakuru Nairobinews kivuga ko nanubu agishakishwa.