Print

Mu Burundi umuturage yakorewe ubugizi bwa nabi atwikirwa inka n’intama

Yanditwe na: Martin Munezero 29 June 2020 Yasuwe: 1183

Iki akaba ari cyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi kigaragaye muri kariya gace nyuma y’ishyingurwa ry’uwari Umukuru w’Igihugu, Pierre Nkurunziza, hakaba hibazwa niba byaba bifitanye isano na Politiki.

Ibi ngo byabaye mu masaa tanu z’ijoro, bikaba byarasize ubwoba ku baturage batuye muri aka gace kuko amahano nk’aya yaherukaga mu ntambara n’amakimbirane byabaye hagati y’umwaka wa 1993 na 2003.

Iperereza kuri iki kibazo rirakomeje ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi ndetse banabashe kubiryozwa.