Print

Umugore wa nyakwigendera Dj Miller yavuze amagambo ateye agahinda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 June 2020 Yasuwe: 4422

Ku italiki nkiyi wari umunsi udasanzwe kuri Karuranga Virgile na Nigihozo Hope, kuko ari bwo babaye umwe nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bakundana.

Babanje gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo biyemeza ko bazabana bakurikije itegeko rigenga umuryango w’abashakanye nyuma ibirori bikomereza i Kinyinya ahitwa Inez Gardern.

Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bombi n’imiryango yabo. DJ Miller mu ikositumu nziza n’inkweto y’urwererana ya Air Nike agaragiwe n’abasore b’isage barimo Igor Mabano na Hope Nigihozo mu ikanzu y’umweru bari baberewe.

Kuva uwo munsi batangiye urugendo rushya rwo kubana nk’umugabo n’umugore, bakabyara ,bakarera, bagakuza, bagashyingira bakerekana ibirori nk’ibyo beretse ababyeyi babo.

Tariki 17 Ukwakira 2020 umuryango wabo waragutse , Nigihozo yibaruka umwana w’umukobwa bise Shani, ibyishimo bikomeza gusagamba.

Tariki 05 Mata 2020 ibyishimo bari bamazemo amezi 10 gusa byagiye nka nyomberi, ubwo DJ Miller yitabaga Imana azize indwara ya Stroke.

Byari ibihe bikomeye kuri uyu mugore wari ubuze umugabo we bari bamaranye iminsi 300 babana mu nzu, byongeye amusigiye uruhinja rw’amezi atandutu.

Byagoye benshi kwakira uru rupfu kuko DJ Miller wari inshuti ya benshi atari amaze igihe arwaye ndetse akaba yari akiri muto cyane.

Mu butumwa yacishije kuri Instagram yavuze ko nta cyamubuza kwibuka umunsi yabaniyeho n’uwo yakunze n’ubwo batari kumwe ngo basangire ibyishimo.

Ati “Umwaka ushize narize amarira y’ibyishimo, ubu ndariria ay’akababaro. Ndishimira urukundo rwacu ntacyo nitayeho. Isabukuru nziza y’ubukwe kuri twe.”