Print

COVID-19:U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 14 byizewe abaturage babyo bemerewe kwinjira i Burayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2020 Yasuwe: 1294

Abadipolomate ba EU bavuga ko biteguye kongera Ubushinwa kuri urwo rutonde mu gihe nabwo bukoze nk’ibyo ku baturage b’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Abongereza na bo bemerewe kujya mu bihugu bigize EU kuko bagifatwa nk’abaturage ba EU kugeza inzira yo kuwusohokamo irangiye neza tariki 31/12/2020.

Ibihugu EU ivuga ko abaturage babyo ubu bemerewe kwinjira mu bihugu bigize uwo muryango ni; Algeria, Australia, Canada, Georgia, Ubuyapani, Montenegro, Maroc, New Zealand, u Rwanda, Serbia, Koreya y’Epfo, Thailand, Tunisia na Uruguay.

EU ivuga ko uru rutonde rushobora guhinduka igihe cyose, kandi ruzajya rusubirwamo nyuma y’ibyumweru bibiri.

Biteganyijwe ko uyu munsi ku wa kabiri EU itangaza ku mugaragaro ibi bihugu n’ibyo yashingiyeho yemerera abaturage b’ibihugu bimwe ikangira ab’ibindi.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yatangaje ko iri kwiga uko ifungura imipaka y’uyu muryango ku bihugu bimwe na bimwe bitawurimo.

Ikinyamakuru Politico cyari cyatangaje ko kimwe mu byo uyu muryango ushobora kuzashingiraho ufungurira imipaka ibindi bihugu ari umubare w’abanduye coronavirus ku buri baturage 100,000.

BBC