Print

Ingendo ziva n’izijya mu karere ka Rubavu zakomorewe nyuma y’igihe zitemewe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2020 Yasuwe: 1179

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje imyanzuroo y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16/06/2020, inasuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, ndets inemeza ko izi ngamba zihita zikurikizwa.

Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru yasuzumiwemo iyubahirizwa ku ngamba zafashwe mu iheruka ku wa 16 Kamena 2020.

Umwe mu myanzuro wafatiwe muri iyi nama,nuko ingendo zijya n’iziva mu Karere ka Rubavu zasubukuwe, ariko uduce two mu Karere ka Rusizi n’Umujyi wa Kigali twashyizwe muri Gahunda ya Guma Mu Rugo (lock down) tuzakomeza kuyigumamo.

Ingendo mu Karere ka Rusizi zirabujijwe uretse iz’amakamyo atwaye ibicuruzwa.Utubari n’Insengero nabyo byakomeje gufunga.

Mu Gihugu hose ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00pm) kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo (5:00am).