Print

Uwahoze ari Madamu wa Mbere wa Lesotho yarekuwe ku ngwate mu rubanza rw’ubwicanyi

Yanditwe na: Martin Munezero 1 July 2020 Yasuwe: 737

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Maesaiah Thabane, umugore w’uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Lesotho, Thomas Thabane, yatawe muri yombi, nyuma y’uko urukiko rw’ubujurire rwamwambuye ingwate kubera gukeka ko inzira itakurikijwe neza igihe yatangwaga.

Muri Gicurasi, Maesaiah Thabane w’imyaka 43 y’amavuko yashinjwaga gutegeka iyicwa ry’umugore wa Thomas Thabane, Lipolelo Thabane, warasiwe hafi y’urugo rwe mu murwa mukuru wa Lesotho, Maseru, muri Kamena 2017.

Maesaiah Thabane yahakanye ko nta ruhare yagize muri iryo yicwa.

Igihe abapolisi bageragezaga kumuhata ibibazo mu ntangiriro z’uyu mwaka, yahise ava muri Lesotho yerekeza muri Afurika y’Epfo kwiberayo.

Komiseri wungirije wa Polisi muri Lesotho, Paseka Mokete, mu kwanga iki cyemezo cyo kurekura by’agateganyo madamu Maesaiah Thabane, yagize ati:

Usabye kurekurwa yahunze mbere kandi birashoboka ko azongera kubikora. Ni umuntu mubi cyane kandi afite amikoro ahagije ashobora gukoresha mu guha akazi abicanyi kugira ngo yivange kandi akureho abatangabuhamya mu rubanza.

Lipolelo yatandukanye na Thomas Thabane igihe yicwaga. Uyu yabaye minisitiri w’intebe nyuma yiminsi ibiri yiciwe umugore, nuko arongora Maesaya nyuma y’ukwezi. Nawe arakekwa, ariko ahakana ko nta ruhare yagize kandi akaba atarashinjwa ku mugaragaro.