Print

Munyakazi Sadate na KNC bateranye amagambo nyuma y’ibyavuzwe n’umuvugizi wa Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2020 Yasuwe: 2011

Mu kiganiro Nkurunziza yagiranye na Radio Rwanda,yavuze ko Gasogi United ari nk’igare mu umunyonzi ufata ku ikamyo (Rayon) ikamuzamura ahaterera.

Yagize ati "Rayon Sports ntiyashaka umukinnyi wo muri Gasogi United ngo imubure cyangwa ngo inatekereze kabiri.Gasogi United ni ikipe y’umupira w’amaguru tunubaha ariko njya mbona bashaka kuyigereranya na Rayon Sports.

Urabona rukururana [ikamyo nini],umunyonzi akayifataho akayigenda inyuma.Gasogi nyifata nk’igare,Rayon Sports ni rukururana.Sinumva ko turi ku rwego rumwe dukeneye umukinnyi wayo twahita tumutwara.Turamutse twifuje umukinnyi wa Gasogi,kumutwara nibyo bintu byaba byoroshye mu Rwanda mu mupira w’amaguru.Ntabwo rwose twanajijinganya."

Nyuma yo kumva aya magambo,KNC yahise atangariza ikinyamakuru cye ati “Ndashaka ngo mbwire abantu bavuga ngo bo ni za Rumoroke ko ari za Rumoroke zagonze moteri,zanaturitse n’amapine zirutwa n’igare rigenda.”

Ubu butumwa bwaguye mu matwi y’umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate nawe ahita amusubiza ati “Hari igihe igare rifata ku ikamyo ikarifasha kuzamuka umusozi byagera mu mpinga igare rikishuka ko bahagereye rimwe . Burya aho gutunga Boutique irimo Umunyu na kwandikwa mu banyenganda niyo rwaba rutagikora. Icyo nzi nuko hari Umuzamu mwiza ukwiye Equipe nziza.”

Umuvugizi wa Rayon Sports yashimangiye ko nta mukinnyi wa Gasogi Rayon Sports yashaka ngo imuburebituma KNC atangaza ko Kwizera Olivier wifuzwa na Rayon Sports atagurishwa.

Perezida Sadate yaciriye amarenga KNC ko bifuza gusinyisha Kwizera Olivier bivugwa ko bamaze kumvikana kuyisinyira imyaka 2 agahabwa miliyoni 7 FRW.

Amakuru avuga ko Kwizera Olivier yarangije amasezerano muri Gasogi United ariko kubera ko arimo amafaranga arenga miliyoni KNC byatumye adahabwa urupapuro rumurekura cyane ko ngo bagiranye amasezerano ko mu kujya mu yindi kipe azabanza kumwemerera.