Print

Kwizera Olivier yahaye amasaha 48 Gasogi United ngo imwishyure miliyoni 99 FRW

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2020 Yasuwe: 1974

Ibi uyu munyezamu yabikoze nyuma y’amasaha make bimenyekanye ko yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Kwizera wasinyiye Gasogi United kuyikinira mu kwezi kwa mbere,yandikiye iyi kipe bivugwa ko yongereye amasezerano ko igomba kumwishyura miliyoni 99 FRW imurimo bitaba ibyo agashaka ahandi yerekeza cyane ko ngo muri miliyoni 100 FRW bamwemereye bamwishyuye miliyoni 1 FRW.

Yagize ati “Nkuko twabyumvikanye,twemeranyije ko nzishyurwa na Gasogi United amafaranga miliyoni 100 FRW ya recrutement kugira ngo mbakinire saison ya 2020/2021,mukaba mwaranyishyuye miliyoni imwe mu gihe cya Covid-19 akaba ariyo mpamvu mbandikiye mbasaba ko mwanyishyura miliyoni 99 asigaye ngo dusinye amasezerano.

Mboneyeho n’umwanya kubaha amasaha 48 yo kuba mwanyishyuye ayo mafaranga bitaba ibyo nkishakira ahandi nakwerekeza.”


Ku munsi w’ejo nibwo uyu munyezamu wakiniraga Gasogi United byavuzwe ko yahawe akayabo ka miliyoni 7 FRW asinyira Rayon Sports umwaka umwe.

Umutoza wa Gasogi United yemeje ko Kwizera Olivier yabasinyiye amasezerano ndetse ko hari ibihamya birimo amajwi afite bigaragaza ukuri.


Comments

urubabyingwe 2 July 2020

Sinzi uko byatangiye ariko ndabona uno mwana ashaka gukanga KNC. KNC mu buhanga bwe nkunda azagukosora. Gusiga 99m ugasinya 7m?